Episodios

  • Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

    2.Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

    3.“Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

    4.Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bali.”

    5.Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.

    6.Ariko ubwo bibaye ku bw’ubuntu ntibikiri ku bw’imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.

    7.Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

    8.nk’uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu.

    9.Kandi Dawidi yaravuze ati “Ameza yabo ababera nk’umutego n’ikigoyi, N’igisitaza n’ingaruka mbi.

    10.Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”

    11.Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.

    12.Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

    13.Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

    14.kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

    15.Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?

    16.Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari.

    17.Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo,

    18.ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.

    19.Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.”

    20.Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,

    21.kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

    22.Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.

    23.Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.

    24.Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

    25.Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.

    26.Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”

    27.“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.”28.Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

    29.kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

    30.Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo,

    31.ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,

    32.kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.

    33.Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.

    34.Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?

    35.Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture?

    36.Kandi byose...


  • Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.

    2.Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge,

    3.kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,

    4.kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.

    5.Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

    6.Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukibaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

    7.“Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye).

    8.Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

    9.Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,

    10.kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

    11.Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”

    12.Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,

    13.kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.

    14.Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?15.Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

    16.Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”

    17.Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

    18.Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.”

    19.Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati “Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga, Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”20.Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati “Nabonywe n’abatanshatse, Neretswe abatambaririje.”

    21.Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukira.”

  • ¿Faltan episodios?

    Pulsa aquí para actualizar resultados

  • 1.Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?

    2.Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.

    3.Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.

    4.Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.

    5.Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.

    6.Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.

    7.Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukifuze.”

    8.Ariko icyaha kibonye akito mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.

    9.Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.

    10.Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu,

    11.kuko icyaha kibonye ako kito mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.

    12.Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.

    13.Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije.Intambara y’umutima uhana na kamere y’ibyaha

    14.Tuzi yuko amategeko ari ay’umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n’ibyaha.

    15.Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.

    16.Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza.

    17.Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

    18.Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko,

    19.kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.

    20.Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

    21.Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.

    22.Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye,

    23.ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.

    24.Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?

    25.Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana, ariko muri kamere ndi imbata y’amategeko y’ibyaha.

  • 1.Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?

    2.Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?3.Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?

    4.Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.

    5.Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe.

    6.Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,

    7.kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.

    8.Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,

    9.kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi.

    10.Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.

    11.Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.12.Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

    13.Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.

    14.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.

    15.Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho!

    16.Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?

    17.Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z’ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,

    18.maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka. 19.Ibyo mbivuze nk’umuntu ku bw’intege nke z’imibiri yanyu, kuko nk’uko mwahaga ibiteye isoni n’ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.

    20.Ubwo mwari mukiri imbata z’ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.

    21.Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu?

    22.Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho,

    23.kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

  • Rom 5:1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, 

    Rom 5:2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana. 

    Rom 5:3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, 

    Rom 5:4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. 

    Rom 5:5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe. 

    Rom 5:6 Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. 

    Rom 5:7 Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, 

    Rom 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 

    Rom 5:9 Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 

    Rom 5:10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? 

    Rom 5:11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n'ubu. 

    Rom 5:12 Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. 

    Rom 5:13 Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari. 

    Rom 5:14 Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza. 

    Rom 5:15 Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi. 

    Rom 5:16 Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumuro byinshi n'ugutsindishirizwa, 

    Rom 5:17 kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo. 

    Rom 5:18 Nuko rero, ubwo igicumuro cy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.

    Rom 5:19 Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. 

    Rom 5:20 Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga, 

    Rom 5:21 kugira ngo nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. 

  • Rom 4:1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 

    Rom 4:2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana. 

    Rom 4:3 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?

    Rom 4:4 Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 

    Rom 4:5 Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka, 

    Rom 4:6 nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati 

    Rom 4:7 “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa. Saying, 

    Rom 4:8 Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.” 

    Rom 4:9 Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”? 

    Rom 4:10 Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa. 

    Rom 4:11 Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka, 

    Rom 4:12 na we abone kuba sekuruza w'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza Aburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa, 

    Rom 4:13 kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera. 

    Rom 4:14 Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye,

    Rom 4:15 kuko icyo amategeko azana ari umujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumuro kihaba. 

  • 1Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? 2Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana. 3Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw'Imana? 4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk'uko byanditswe ngo“Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka,

    Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”

    5Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.) 6Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?

    7Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk'umunyabyaha? 8Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye.

    Urutabi ibyaha bifite ku bantu

    9Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha 10 nk'uko byanditswe ngo

    “Nta wukiranuka n'umwe,

    11Nta wumenya, nta wushaka Imana.

    12Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,

    Nta wukora ibyiza n'umwe.”

    13  “Umuhogo wabo ni imva irangaye,

    Bariganishije indimi zabo.”

    “Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.”

    14  “Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye.”

    15  “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso,

    16Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo,

    17Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.”

    18  “Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”

    19Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana, 20 kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.

    Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo

    21Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya, 22 ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, 23kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana, 24ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. 25Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, 26kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu. 

    27None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera, 28kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko. 29Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo, 30 kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera. 31Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.

  • Rom 2:1 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora. 

    Rom 2:2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri.

    Rom 2:3 Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana, 

    Rom 2:4 kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana? 

    Rom 2:5 Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuri y'Imana azahishurwa, 

    Rom 2:7 Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. 

    Rom 2:8 Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari 

    Rom 2:9 n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. 

    Rom 2:10 Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, 

    Rom 2:11 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni. 

    Rom 2:12 Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko, 

    Rom 2:13 kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. 

    Rom 2:14 Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, 

    Rom 2:15 bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. 

    Rom 2:16 Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri.

    Rom 2:17 Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana 

    Rom 2:18 ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko, 

    Rom 2:19 ukīzigira yuko uri umurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima, 

    Rom 2:20 n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy'ukuri n'ubwenge kibonerwa muri yo. 

    Rom 2:21 Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? 

    Rom 2:22 Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? 

    Rom 2:23 Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? 

    Rom 2:24 Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe. 

    Rom 2:25 Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa. 

    Rom 2:26 Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa? 

    Rom 2:27 Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri? 

    Rom 2:28 Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri. 

    Rom 2:29 Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.