Episodios
-
Agace kâuyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano yâamahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse nâicyo impande zombi zari ku meza yâibiganiro, hamwe nâabahuza, zari ziteze ko kizayavamo. Nâubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.
-
Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana nâabapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo yâicyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, nâinshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta yâu Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uwâubwisanzure bwâitangazamakuru, nâibindi. Guhakana no gupfobya Jenoside kandi bikorwa na bamwe mu banditsi nâabanyamakuru batigeze bagera mu Rwanda, bahurira ku bitekerezo bisasiweho, bigamije guha ireme Jenoside, bivuye ku bitekerezo byâabakoze Jenoside bagikora icengezamatwara ryâibikorwa byabo.
-
¿Faltan episodios?
-
Dans l'épisode d'aujourd'hui, nos invités, Jean François Dupaquier et Mehdi Ba nous parlent du rÎle des médias, notamment en France, dans des relations entre le Rwanda et la France se basant sur les relations diplomatiques avant et aprÚs le génocide commis contre les Tutsis en 1994.
-
Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, nyuma to kubohora igihugu, RPF Inkotanyi yashyizeho guverinoma yâubumwe bwâAbanyarwanda, ihuriweho amashyaka nâabanyapolitike batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira uko iyo guverinoma yashyizweho, intego yihaye nâibyo yagezeho, ndetse nâigikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho muri iyi myaka 27 ishize bikomeze gusigasirwa.
-
Uyu munsi, turakomeza kumva ukuntu ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye ibice bitandukanye byâigihugu zinarokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside nkâi Kiziguro aho zageze zikita ku barokotse, zikavura nâinkomere. Muri iki kiganiro, abatumirwa baranagaganira ku ruhare rwâitangazamakuru mu rugamba rwo kwibohora, cyane cyane Radio Muhabura yahumurizaga abahigwaga, ari nako ihangana nâibindi bitangazamakuru bya leta yâabicanyi.
-
Uyu munsi Abatumirwa baraganira ukuntu Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside zinahangana nâibitero byâinterahamwe nâingabo za guverinoma yâAbajenosideri.
Ikiganiro kiribanda ku gikorwa cyo kurokora abari barahungiye muri Centre Pastorale St Paul ndetse no kuri Kiliziya ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali. Interahamwe zazaga kwica Ibihumbi byâAbatutsi bari barahahungiye, zigakoresha listes zari zarakozwe mbere.
Abatumirwa kandi, baragira ubutumwa batanga muri iki gihe twizihiza imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye.
-
L'Ă©pisode d'aujourd'hui continue l'histoire du rĂŽle des ministres dans la planification et l'exĂ©cution du GĂ©nocide PerpĂ©trĂ© contre les Tutsis en 1994. L'Ă©pisode dĂ©crit le rĂŽle de l'ancien ministre des Relations institutionnelles, Edouard Karemera et de l'ancien ministre de l'Information, Eliezer Niyitegeka, tous les deux originaires de Kibuye, dans la planification et la mise en Ćuvre de lâIdeologie genocidaire dans leur ville natale.
-
Todayâs episode continues the story of the role of Ministers in the planning and execution of the 1994 Genocide against the Tutsi. The episode describes the role of former Minister of Institutional Relations, Edouard Karemera and former Minister of Information, Eliezer Niyitegeka, who were both from Kibuye, in the planning and implementation of the genocidal policies in their hometown.
-
Mu gace kâuyu munsi kâikiganiro cyo Kwibuka turakomeza kubagezaho uruhare rwâabaminisitiri mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Aka gace karabagezaho uruhare rwâAbaminisitiri Karemera Edouard wari Minisitiri wâUbutegetsi bwâIgihugu na Niyitegeka Eliezer wari Minisitiri wâItangazamakuru. Bombi bagize uruhare mu itegurwa nâishyirwa mu bikorwa rya Jenoside aho bakomokaga ku Kibuye.
-
L'épisode d'aujourd'hui explore les rÎles particuliers des ministres dans la planification et l'exécution du Génocide Perpétré contre les Tutsis en 1994, en particulier dans leurs secteurs d'origine. Ces ministres ont activement contribué et supervisé le recrutement de jeunes pour rejoindre la milice Interahamwe et ont continué à inciter la haine des Tutsis parmi les civils. L'épisode d'aujourd'hui se concentre sur l'ancien ministre de la Jeunesse et des Sports, Callixte Nzabonimana, originaire de Gitarama et l'ancien ministre de la Prévoyance familiale et de la Promotion de la femme, Paul Nyiramasuhuko, originaire de Butare.
-
Todayâs episode explores the particular roles of Ministers in the planning and execution of the 1994 Genocide against Tutsi, especially in their sectors of origin. These ministers actively contributed and supervised the recruitment of youth to join the Interahamwe militia and continued inciting hatred for Tutsi amongst civilians. Todayâs episode focuses on former Minister of Youth and Sports, Callixte Nzabonimana who originated in Gitarama and former Minister for Family Welfare and the Advancement of Women, Pauline Nyiramasuhuko, who was from Butare.v
-
Mu gace kâikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi turarebera hamwe uruhare rwihariye rwâabaminisitiri mu gutegura no gushyiramu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane aho bavukaga. Aba baminisitiri bateye inkunka kandi banagenzura uko urubyiruko rwashyirwaga mu Nterahamwe ndetse bakomeza gushishikariza abaturage kwanga Abatutsi. Mu gace kâuyu munsi turareba cyane ku ruhare rwa Callixte Nzabonimana wari Minisitiri wâUrubyiruko na Siporo wavukaga i Gitarama ndetse nâUruhare rwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri wâUmuryango nâIterambere ryâumugore, wakomokaga i Butare.
-
Lors d'une réunion le 1er juillet 1994, le gouvernement génocidaire a évoqué le manque d'aide française alors qu'il commençait à perdre face au FPR Inkotanyi. Dans cette réunion, les autorités ont décidé d'écrire une lettre demandant une assistance supplémentaire à la France, à travers la gestion de l'opération Turquoise. Les dirigeants ont également envoyé un message aux dirigeants des communes leur demandant de détruire les preuves de leur implication dans le Génocide contre les Tutsi. Lors de la réunion, les dirigeants ont également exprimé leur frustration face à la manière dont les forces du FPR étaient sur le point de prendre le contrôle de toute la ville de Kigali.
-
Mu nama yabaye ku itariki ya 1 Nyakanga 1994, Guverinoma yâAbajenosideri yaganiriye ku ibura ryâubufasha bwâAbafaransa kubera ko yari itangiye gutsindwa na FPR Inkotanyi. Muri iyo nama abayobozi bafashe umwanzuro wo kwandika ibaruwa isaba ubundi bufasha Ubufaransa, bayinyuza ku buyobozi bwa Operation Turquoise. Abo bayobozi kandi boherereje abayobozi bâamakomini ubutumwa bubasaba gusibanganya ibinyetso byerekana ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyo nama kandi abayobozi bagaragaje ko bababajwe nâuburyo ingabo za FPR zari hafi kwigarurira umujyi wa Kigali wose.
-
During a meeting on 1 July 1994, the genocidal government discussed losing French support due to the idea of the governmentâs weakness and potential defeat by the RPF Inkotanyi. At that meeting, government officials decided to write a letter requesting additional support from France and submit it through the military command of the Operation Turquoise. The government also decided to send a message to all district leaders urging them to get rid of the evidence of their involvement in the planning and implementation of the Genocide against Tutsis. This meeting also expressed the governmentâs dismay at the fact that RPF Inkotanyi forces had almost completely captured the capital.
-
Todayâs Kwibuka Podcast episode identifies the role of doctors, nurses and other medical staff, especially in management position who played significant roles in the massacres of their Tutsi colleagues, patients, caregivers and other refugees in hospitals, clinics and health centers across the country.
-
Mu gace k’ikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi, abatumirwa baratubwira ku mateka yaranze ukwirwanaho kw’Abatutsi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero. Mu Bisesero, Abatutsi baho bahanganye n’interahamwe igihe kirekire, ariko baza kugamburuzwa n’uko ingabo z’Abafaransa zageze ku Kibuye, zikaza kubareba zibizeza kuzagaruka kubatabara. Zimaze kugenda, abicanyi babirayemo barabica kuko bari bamaze kumenya amayeri yose n’aho bihisha hose. Abatumirwa baraganira kandi ku bwicanyi bukomeye bwakorewe mu yari Perefegitura ya Kibuye, buhagarariwe n’abari abayobozi nka Perefe Clement Kayishema, Burugumesitiri Karara Augustin, hamwe n’abandi bacuruzi bakomeye. Abatumirwa barasoza batubwira urugendo rwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.
- Mostrar más